Haringingo Francis yavuze icyo yiteze muri Amiss Cédric

NEWS DETAILS

Haringingo Francis yavuze icyo yiteze muri Amiss Cédric

Umutoza mukuru wa Kiyovu Sports, Haringingo Francis “Mbaya”, yavuze ko Amiss Cédric amwitezeho byinshi mu mwaka w’imikino 2025/2026 yaba mu kibuga ndetse no mu kugira inama bagenzi be akamubera aho atari.

2025-09-29 05:40 PM HABIMANA Sadi 9 views
Breaking News

Mu gihe Kiyovu Sports yitegura gutangira umwaka w’imikino 2025/2026, yagerageje kwiyubaka ishingiye ku mvange y’abakinyi bakuze n’abato ariko bafite impano yo gukina umupira w’amaguru.

Mu gihe Kiyovu Sports yitegura gutangira umwaka w’imikino 2025/2026, yagerageje kwiyubaka ishingiye ku mvange y’abakinyi bakuze n’abato ariko bafite impano yo gukina umupira w’amaguru.

Mu bakuze bari muri iyi kipe, harimo Amiss Cédric wagize ibihe byiza muri Rayon Sports, mu ikipe y’Igihugu y’u Burundi no mu yandi yakiniye ku Mugabane w’i Burayi na Aziya.

Abajijwe ku cyo abona Amiss azafasha Urucaca muri uyu mwaka w’imikino 2025/2026, Haringingo utoza iyi kipe yo ku Mumena, yavuze ko yiteze byinshi muri uyu mukinnyi yaba mu kibuga no mu nama azagira bagenzi be bakiri bato.

Ati “Ni umuntu w’umuyobozi mu ikipe. Uretse gutanga imbaraga mu kibuga, aba no kuyobora bagenzi be yaba ari inyuma cyangwa imbere. Ni nk’umutoza wundi mu kibuga. Kandi mwabonye ko afite imbaraga zo gukina. Yakinnye umukino wose kandi warimo imbaraga nyinshi nk’izi.

“Nibaza ko ari umukinnyi uzadufasha cyane kandi mu kibuga no hanze y’ikibuga. Nibaza ko mwabonye ko imyaka ari imibare, biterwa n’uko umuntu aba yiteguye.”

Abarebye umukino wa gicuti wahuje Kiyovu Sports na Police FC, batashye bavuga ko Amiss Cédric azatanga byinshi muri uyu mwaka w’imikino nk’umutoza we yabihamirije Itangazamakuru.

Urucaca ruzatangira shampiyona rwakira Rayon Sports ku wa 13 Nzeri 2025 Saa Kumi n’Ebyiri n’Igice z’umugoroba kuri Kigali Pelé Stadium.

Additional Image
Home Fixtures Table Highlights Account

We may use cookies or any other tracking technologies when you visit our website, including any other media form, mobile website, or mobile application related or connected to help customize the Site and improve your experience. learn more

Allow