APR FC yatsinze Mlandege FC ibitego 2-0 mu mukino wa kabiri wo mu Itsinda B muri CECAFA Kagame Cup 2025.
Ni umukino warimo agapingane kuko iyi kipe yo muri Zanzibar yasezereye iy’ingabo muri Mapinduzi Cup mu mwaka ushize.
APR FC yatangiye umukino neza isatira cyane ariko uburyo bwabonwaga na Ruboneka Jean Bosco na Memel Dao ntibubyare umusaruro.
Ikipe y’Ingabo yakomeje kwiharira umupira cyane kuko Mlandege FC yakinaga yugarira icungira ku mipira APR itakaje.
Ku munota wa 30, Hakim Kiwanuka yazamukanye umupira yihuta ku ruhande rw’iburyo awucomekera neza Memel Dao wateye ishoti rikomeye, atsinda igitego cya mbere.
Nyuma y’iminota itanu, Byiringiro Gilbert yahinduye umupira imbere y’izamu usanga William Tagui bamukorera ikosa mu rubuga rw’amahina, umusifuzi atanga penaliti.
Uyu rutahizamu yayiteye umunyezamu ayikuramo neza cyane. Igice cya mbere cyarangiye APR FC yatsinze Mlandege FC igitego 1-0.
Ikipe y’Ingabo yatangiye neza igice cya kabiri. Kiwanuka yazamukanye umupira yihuta cyane awuhindura imbere y’izamu Togui atsinda igitego cya kabiri, ku munota wa 48.
Mlandege yakomeje kurushwa bikomeye ariko APR FC kubona ibindi bitego birayigora ari nako yakoraga impinduka zitandukanye.
Umukino warangiye APR FC yatsinze Mlandege FC ibitego 2-0 ikomeza kuyobora itsinda rya kabiri.
Umukino wa nyuma mu itsinda, APR FC izakina na KMC yo muri Tanzania, ku wa Mbere, tariki ya 8 Nzeri 2025.
Undi mukino wabaye uyu munsi, KMC yatsinze Bumamuru FC y’i Burundi igitego 1-0.