PaPlay na Bukuru Christophe basinyiye Kiyovu Sports

NEWS DETAILS

PaPlay na Bukuru Christophe basinyiye Kiyovu Sports

2025-05-06 06:25 PM 78 views

Nyuma yo gutandukana na Rayon Sports yifuje kumutiza akabyanga, Rukundo Abdoul-Rahman “PaPlay”, we Bukuru Christophe wahoze muri AS Kigali, bahisemo gusanga Amiss Cédric muri Kiyovu Sports itozwa na Haringingo Francis Mbaya.

Aba bakinnyi bombi bashyize umukono ku masezerano ya Kiyovu Sports kuri uyu wa Kane ku masaha y’igicamunsi. Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko Bukuru yasinye amasezerano y’imyaka y’ibiri mu gihe PaPlay we yasinye umwaka umwe.

Aba bariyongera ku muzamu ukomoka muri Cameroun, Djaoyang James Bienvenu wakiniye Vision FC mu mwaka ushize w’imikino 2024/2025. Uretse aba kandi, baje basanga abarimo Amiss Cédric n’abandi.

Mu gukomeza kwitegura neza umwaka w’imikino 2025/2026, Urucaca rumaze gukina imikino ibiri ya gicuti. Yatsinzwe na Vision FC ibitego 2-0 inatsindwa na Bugesera FC ibitego 2-1 kuri uyu wa Kane.

Ku munsi wa mbere wa shampiyona, iyi kipe yo ku Mumena, izatangira yakira Rayon Sports Saa Kumi n’Ebyiri n’igice z’umugoroba kuri Kigali Pelé Stadium.

 

 

Additional Image
Home Fixtures Table Highlights Account

We may use cookies or any other tracking technologies when you visit our website, including any other media form, mobile website, or mobile application related or connected to help customize the Site and improve your experience. learn more

Allow